Kigeme Diocese

Kigeme Diocese

ITANGAZO RY’AKAZI – Survival and Early childhood Implementer (18/06/2021)

Ubuyobozi bwa EAR Diyoseze Kigeme, burashaka Umukozi umwe ushinzwe iterambere ry’abana b’impinja n’ababyeyi (Survival and Early childhood Implementer) mu mushinga RW0724 EAR Mugombwa ukorera muri EAR Paruwasi Mugombwa iherereye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe.

Ibisabwa kuri uyu mwanya :

  • Kuba yarize rimwe mu mashami akurikira:

Uburezi by’umwihariko uburenzi bw’abana b’incuke (Education in Early Childhood Development)
Ubuforomo (Nursing- Advanced diploma)
Imibereho myiza n’iterambere (Social work and social development)
Imitekerereze (Psychology)
Ubujyanama (Guidance and counseling)
Iterambere ry’icyaro (Rural development)
Amasomo arebana n’iterambere (Development studies)
Imirire (Food and nutrition)
N’andi masomo asa navuzwe haruguru (Other related fields)

  • Kuba ari umunyarwandakazi utarengeje imyaka 40 y’amavuko.
  • Kuba atuye mu murenge umushinga ukoreramo cyangwa se yiteguye kuhimukira akahatura mu gihe cyose yazaba ari mukazi.
  • Kuba ari umukirisitokazi wavutse ubwa kabiri afite ubuhamya bwiza mu Itorero rye, kandi ari mu Itorero rifitanye ubufatanye na Compassion International.
  • Kuba afite equivalence mu gihe yize hanze y’u Rwanda.
  • Ku bize ubuforomo agomba kuba afite certificate y’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza.
  • Mu gihe yize ibindi bisigaye agomba kugaragaza icyemezo ko ari mu rugaga rw’inama y’igihugu y’inzobere mu by’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Allied Health Professional Council – RAHPC).
  • Kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi 6.
  • Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire by’umwihariko ntaho yagaragaweho ibigendanye n’ihohoterwa rikorerwa abana.
  • Kuba azi neza kuvuga, gusoma no kwandika Ikinyarwanda n’icyongereza
  • Kuba azi neza kwandika no gusoma icyongereza.
  • Kuba afite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21- 40.
  • Kuba aramutse atsindiye umwanya w’akazi yiteguye kuba yahita atangira akazi.
  • Kuba amenyereye gukoresha neza mudasobwa mu maporogaramu atandukanye (MS Word, MS Excel na Internet).
  • Kuba adafite indi contrat y’akazi ahandi.

Ibya ngombwa bisabwa ni ibi bikurikira:

  • Ibaruwa yandikiwe Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme iherekejwe n’umwirondoro (CV) uriho ifoto ngufi y’ibara n’ibindi byemezo (certificats, attestations) yaba afite.
  • Icyemezo cya Pasitori cy’ubuhamya bwa gikristo (cyangwa cy’umukirito ushimwa) kitarengeje amezi atatu (3mois) gitanzwe n’Itorero rye.
  • Fotokopi y’indangamuntu.
  • Fotokopi y’impamyabumenyi (Diplome) n’iya Equivalence ku bize hanze (uzatsindira uwo mwanya azasabwa gutanga ibyangombwa biriho umukono wa noteri n’ibindi bikenewe mbere yo gutangira akazi).
  • Ibyemezo byanditse by’abantu bamuzi neza nibura batatu (3) b’abakristo batari abo mu muryango we bamutangira ubuhamya, biriho nimero za telefoni zabo na kopi z’indangamuntu zabo.
  • Ikemezo cy’uko atigeze akatirwa igifungo k’iremezo kirengeje amezi atandatu (6).

Kurangiza kwakira inyandiko z’abifuza gupiganirwa ako kazi ni ku wa 18/06/2021 isaa sita z’ijoro (00h00) kuri email dkigemeear@yahoo.fr byose biri mu nyandiko imwe ya PDF (abemerewe gukora ikizamini k’ijonjora bakazaza kugikora bazitwaje). Abujuje ibisabwa batoranirijwe gukora ikizamini cyanditse (Preselected candidates) bazabimenyeshwa, kandi urutonde rwabo ruzagaragara ku biro bya EAR Diyoseze Kigeme no ku biro bya Paruwasi iyo mishinga iherereyemo ku wa 21/06/2021, ari naho hazatangarizwa itariki yo gukora ikizamini k’ijonjora n’aho kizakorerwa.

Bikorewe ku Kigeme, ku wa 04/06/2021

Umwepisikopi n’Umuvugizi wa EAR Diyoseze Kigeme
Musenyeri MUSABYIMANA Assiel

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top