Kigeme Diocese

Kigeme Diocese

ITANGAZO RY’AKAZI (9 Health and Community Development Social WorkerS) 18/06/2021

Ubuyobozi bwa EAR Diyoseze Kigeme, burashaka abakozi 9 bashinzwe ubuzima n’iterambere ry’umuryango (Health and Community Development Social Worker) mu mishinga ifasha abana iterwa inkunga na Compassion International ikurikira:

  • RW0724 EAR Mugombwa uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Nyanza.
  • RW0725 EAR Uwinkomo uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda.
  • RW0747 EAR Nyarwungo uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, Akagari ka Shyeru.
  • RW0755 EAR Gitantu uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nzega.
  • RW0780 EAR Shaba uherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi, Akagari ka Shaba.
  • RW0742 EAR Cyivugiza uherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyaruguru, Akagari ka Mata.
  • RW0781 EAR Rugote uherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruramba, Akagari ka Rugogwe.
  • RW0796 EAR Nkorwe uherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Maraba, Akagari ka Buremera.
  • RW0748 EAR Kirambi uherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi.

Ibisabwa kuri uyu mwanya :

  • Kuba yarize rimwe mu mashami akurikira:

Ubuforomo (Nursing- Advanced diploma)
Ubuzima rusange (Public health)
Ububyaza (Mid-wives)
Ubuvuzi (Clinical Medicine)
Ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health)
N’andi masomo asa navuzwe haruguru (Other related fields).

  • Kuba ari umunyarwanda utarengeje imyaka 40 y’amavuko.
  • Kuba atuye mu murenge umushinga ukoreramo cyangwa se yiteguye kuhimukira akahatura mu gihe cyose yazaba ari mukazi.
  • Kuba ari umukiristo wavutse ubwa kabiri afite ubuhamya bwiza mu Itorero rye, kandi ari mu Itorero rifitanye ubufatanye na Compassion International.
  • Kuba afite equivalence mu gihe yize hanze y’u Rwanda.
  • Ku bize ubuforomo agomba kuba afite certificate y’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza.
  • Mu gihe yize ibindi bisigaye agomba kugaragaza icyemezo ko ari mu rugaga rw’inama y’igihugu y’inzobere mu by’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Allied Health Professional Council – RAHPC).
  • Kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi 6.
  • Kuba ari indakemwa mu mico no myifatire by’umwihariko ntaho yagaragaweho ibigendanye n’ihohoterwa rikorerwa abana.
  • Kuba azi neza kuvuga, gusoma no kwandika Ikinyarwanda n’icyongereza.
  • Kuba afite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21- 40.
  • Kuba aramutse atsindiye umwanya w’akazi yiteguye kuba yahita atangira akazi.
  • Kuba amenyereye gukoresha neza mudasobwa mu maporogaramu atandukanye (MS Word, MS Excel na Internet).
  • Kuba adafite indi contrat y’akazi ahandi.

Ibya ngombwa bisabwa ni ibi bikurikira:

  • Ibaruwa yandikiwe Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme iherekejwe n’umwirondoro (CV) uriho ifoto ngufi y’ibara n’ibindi byemezo (certificats, attestations) yaba afite.
  • Icyemezo cya Pasitori cy’ubuhamya bwa gikristo (cyangwa cy’umukirito ushimwa) kitarengeje amezi atatu (3mois) gitanzwe n’Itorero rye.
  • Fotokopi y’indangamuntu.
  • Fotokopi y’impamyabumenyi (Diplome) n’iya Equivalence ku bize hanze (uzatsindira uwo mwanya azasabwa gutanga ibyangombwa biriho umukono wa noteri n’ibindi bikenewe mbere yo gutangira akazi).
  • Ibyemezo byanditse by’abantu bamuzi neza nibura batatu (3) b’abakristo batari abo mu muryango we bamutangira ubuhamya, biriho nimero za telefoni zabo na kopi z’indangamuntu zabo.
  • Ikemezo cy’uko atigeze akatirwa igifungo k’iremezo kirengeje amezi atandatu (6).

Kurangiza kwakira inyandiko z’abifuza gupiganirwa ako kazi ni ku wa 18/06/2021 isaa sita z’ijoro (00h00) kuri email dkigemeear@yahoo.fr byose biri mu nyandiko imwe ya PDF (abemerewe gukora ikizamini k’ijonjora bakazaza kugikora bazitwaje). Abujuje ibisabwa batoranirijwe gukora ikizamini cyanditse (Preselected candidates) bazabimenyeshwa, kandi urutonde rwabo ruzagaragara ku biro bya EAR Diyoseze Kigeme no ku biro bya Paruwasi iyo mishinga iherereyemo ku wa 21/06/2021, ari naho hazatangarizwa itariki yo gukora ikizamini k’ijonjora n’aho kizakorerwa.

Bikorewe ku Kigeme, ku wa 04/06/2021

Umwepisikopi n’Umuvugizi wa EAR Diyoseze Kigeme

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top