AER Diyoseze Kigeme mu rugamba rwo kurwanya ubukene mu karere ka nyamagabe,hasosje urubyiruko rwafashijwe n’umushinga wa Compassion International hakozwe umuhango wo gucutsa no guherekeza abagenerwabikorwa 40 b’Umushinga ufasha abana RW 0732 EAR KITABI uterwa inkunga na Compassion Interanational ukorera mu Karere ka Nyamagabe, muri Paruwasi ya EAR Kitabi ikorera mu mirenge ya Kitabi na Uwinkingi.
Abagenerwabikorwa bawo bavuga ko wabaherekeje mu kwihangira imirimo itandukanye, abandi ukabafasha kwiga ku buryo batanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu bukungu.
Nsabimana Phanuel w’imyaka 25, ni umunyeshuri mu ishuri ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, witegura gusoza amasomo ye mu ishami ryo gutera ikinya.
Yavuze ko yavukiye mu muryango utabanye neza kuko mama we atabanaga na se, akura arerwa na nyina gusa utishoboye.
Inkunga yahawe yaramusunitse imyaka irenga icumi n’itanu, afashwa kwiga kandi bitari gushoboka none aritegura kuba umuganga.
Ati “Nagiyemo mu 2007 ndi muto kandi twari tubayeho nabi. Baramfashije ndese bananyuzagamo bakaduha n’ibyo kurya mu muryango, ariko cyane cyane nakwibanda ku masomo kuko barandihiye, none ubundi nitegura kurangiza Kaminuza mu buganga, kandi intango ya byose ni bo.’’
Nsabimana, akomeza avuga ko ubu icyizere cy’ubuzima ari cyose kuko aho yavuye n’aho ageze bitandukanye, akaba yumva na we yiteguye kuzajya agira umutima ufasha abatishobiye yibanda ku bato.
Ni ubuhamya asangiye na Byiringiro Alphonsine, na we ushima ubufasha yahawe kuva mu bwana, ubu akaba ageze aheza kuko yishyuriwe amasomo y’imyuga, ubu akaba ari umudozi ushimwa mu gace atuyemo.
Ati “Ubu ndadoda kandi birantunze. Mfite intumbero yo gushinga inzu y’ubudozi kandi nzabigeraho.’’
Yakomeje avuga ko bijyanye n’inyigisho yahawe z’imibanire myiza n’ikinyabupfura muri rusange, byamurinze ibishuko aho hari bagenzi be hanze batwaye inda zitifuzwa ariko we arabihonoka, ibyo afata nk’impamba izakomeza kumuherekeza mu buzima.
Musabyimana Assiel, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi wa Kigeme, yavuze ko gucuka kw’aba bana bifatwa nko kubona urubuto rukuze kugashibuka izindi mbuto nziza, abasaba gukomeza imico myiza bagakora imirimo yose y’iterambere ibazamura.
Ati “Aba bana baba baravuye mu miryango itishoboye, kubabona bageze kuri iyi ntera ni umunezero mwinshi, tubitezeho gukomeza gukorera igihugu, kandi ibi biba ari igihamya ko umwana wese ntaho atagera. Muri aba barangije harimo abaganga, abarimu, abagororonome, abadozi n’abandi, bose bazafasha kubaka igihugu.’’
Mgr Musabyimana yakomeje avuga ko ibi bishimangira inkingi eshatu Diyosezi ya EAR Kigeme ikoreramo arizo inkingi y’ivugabutumwa, iy’uburezi n’iy’ubuzima bwiza.
Ni ibikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bushima kuko bifasha mu iterambere rusange ry’abagatuye, aho byibura miliyoni zisaga 600Frw zakoreshejwe mu kurera aba basoje mu mashuri no gusindagiza imiryango yabo mu gihe cy’imyaka 18.
Uretse aba 40 basoje, Umushinga usigaranye abandi bana 238, bagifashwa mu nzego nyinshi kugira ngo nabo batere ikirenge mu cya bakuru babo.
.