Kigeme Diocese

Kigeme Diocese

“Single Mothers” umushinga ufasha abakobwa babyariye iwabo

Single mothers ni umushinga wa EAR Diyoseze Kigeme watangijwe mu kwezi kwa nyakanga 2022, ufasha abana b’abakobwa babyaye bataragera imyaka y’ubukure wibanda cyane ku bari munsi y’imyaka 21 kandi baturutse mu matorero atandukanye akorera mu nkengero za EAR Diyoseze Kigeme.

Single Mothers yatangiye gukorana n’abakobwa batewe inda zitateganyijwe bo mu nkambi no mu maparuwasi yegeranye n’inkamba y’impunzi z’abanyekongo ya kigeme. Umushinga ubafasha binyuze mu nkingi zitandukanye ariko bibanda cyane ku bujyanama binyuze mu mahugurwa bahabwa,ubugingo ,ibikoresho by’isuku ,bababumbiye kandi mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Madame Musabyimana Valerie Umuyobozi mukuru wa Mothers Union muri EAR Diyoseze Kigeme ati”Mugutangiza gahunda yo kwita kuri aba bana twabonye ko ari ikibazo gikomeye cyane kandi kibangamiye abaturage muri aka gace.Mu rwego rwo kububunga ubusugire bw’umuryango dufata umwanzuro gufasha aba bana ngo bigarurire icyizere kandi biyumve mu muryango nyarwanda, bongere bagarukire Imana,bikure mu bukene,basubizwe mu ishuri kandi bakire ihungabana batewe n’ibyababayeho [……]”

Mukashema clementine umufashamyumvire mukuru  yasobanuye ko aba bana bari baraheranywe n ‘agahinda,ati”Kuva iyi gahunda yajyaho abana barabohotse kuko mbere y’uko uyu mushinga uza  bari mugahinda gakabije ariko ubu turi kugenda tubafasha gutuza no kwiyitaho,ndetse turabahugura kenshi kuburenganzira bw’umwana.

Abari muri uyu mushinga bavuga ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo no mu miryano yabo muri rusange, Manirakiza Margret ati.”uyu mushinga  waratwegereye  baratuganiriza  twari mu bwigunge ariko ubu twibonye mu  miryango no mu itorero kandi twigaruriye ikizere, ubu dusigaye twumva  ubuzima bugenda bugaruka ugeranyije na mbere y’umushinga”.

Dushimimana Angelique ati.”uyu mushinga ni mwiza cyane batubumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ,turaza bakabanza bakaduhugura mu matsinda yacu,hanyuma umuntu akaba yaguzamo amafaranga agahanga umushinga uciriritse ubyara inyungu kugirango ndusheho kwita ku buzima bw’umwana wanjye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top