EAR Diyoseze Kigeme yizihije ku nshuro ya gatatu Icyumweru cy’Uburezi, icyumweru ngarukamwaka cyahariwe guteza imbere ireme ry’uburezi n’indangagaciro zishingiye ku kwizera. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umwana ukeye, umwana utsinda” (2 Ngoma 3:6), igaragaza ko uburere bwuzuye—mu mutwe, mu mutima no mu mico ari bwo soko y’intsinzi irambye.
Iki cyumweru cyatangiye ku wa 06/02/2026 mu bigo by’amashuri bigera kuri 48 bya EAR Diyoseze Kigeme gisozwa ku rwego rw’Ubucidikoni ku wa 13/02/2026, Ahatangiwe ibihembo bitandukanye ku bana bitwaye neza kurusha abandi ku rwego rw’Ubucidikoni.
Ku rwego rwa Diyoseze, ku wa 20/02/2026 mu rwunge rw’amashuri rwa Kibyagira. Mu gihe cyose cy’iki cyumweru, habaye ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku burere buboneye, gusenga no gushima Imana, ubukangurambaga bwo kurwanya imyitwarire idahwitse mu mashuri, ndetse n’amarushanwa y’ubumenyi n’impano hagamijwe kugaragaza ko umwana wita ku masomo, ku mico no ku buzima bwo mu mwuka ari we utsinda by’ukuri.
Mu Butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa CPR Pasitori MUTABAZI Samuel yavuze ko gucya bitagarukira ku munyeshuri gusa ahubwo na Mwarimu agomba kuba ageze Kandi atsinda mu byo akora, aho atuye n’aho akorera
Abayobozi b’amashuri, abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bashimangiye ko ubufatanye ari inkingi y’iterambere ry’umwana. Bashishikarije buri wese gukomeza kurera umwana ukeye ufite indangagaciro, ubupfura, ubunyamwuga n’ubutwari bwo gukora neza kugira ngo azavemo umuturage mwiza wubaka Igihugu n’Itorero. Mu gusoza, hatanzwe ibihembo bitandukanye ku banyeshuri bitwaye neza, ku rwego rwa Diyoseze.
Icyumweru cy’Uburezi cy’uyu mwaka cyaranzwe n’umunezero n’icyizere, kigaragaza ko iyo Itorero, Leta n’ababyeyi bafatanyije, umwana arerwa neza kandi agatsinda mu buzima no mu masomo.