Kigeme Diocese

Umushinga RW0732 EAR Kitabi wa EAR Paruwasi Kitabi, ku wa 19/03/2026 habereye ibirori bikomeye byo gusoza gahunda y’umushinga igamije guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko n’imiryango itishoboye. Ibi birori byari bikomatanyije ibikorwa bitandukanye birimo gusoza program y’urubyiruko 40, gutanga amatungo ndetse n’ibikoresho byunganira iterambere. Muri ibyo birori, hatanzwe inka 11 zikomoka ku nka 16 zatanzwe mu mwaka wa 2025, aho kugeza ubu zimaze kuba 27 zose hamwe, bigaragaza umusaruro ushimishije w’umushinga RW0732 EAR Kitabi. Hatanzwe kandi ihene 41 zirimo 31 zagenewe imiryango iri muri uwo mushinga, n’ihene 10 zahawe imiryango ikennye itari mu mushinga ituye mu mirenge ya Kitabi na Uwinkingi. Hanatanzwe ingurube 4 ndetse n’imashini zidoda 5 zahawe ababyeyi bahawe amahugurwa mu budozi, mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Command wa Station ya Police Kitabi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, (PF) Nyaruguru-Nyamagabe, abapasitori, abayobozi b’imishinga, abayobozi b’utugari n’abandi bayobozi batandukanye hamwe n’abaturage benshi. Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, bashimye cyane imikorere myiza ya EAR Kitabi, by’umwihariko ku bufatanye n’umuryango wa Compassion International, bagaragaza ko ibikorwa by’umushinga RW0732 EAR Kitabi bigira uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’imiryango. Abahawe amatungo n’ibikoresho bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere, kwihaza mu biribwa no kongera ubushobozi bw’imiryango yabo. By’umwihariko, ababyeyi bahawe imashini zidoda bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu mwuga wabo, bityo bakabasha kubona amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi. Muri rusange, ibi birori byagaragaje isura nziza y’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye n’abaturage, ndetse bishimangira ko umushinga RW0732 EAR Kitabi ari inkingi ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage.