Kigeme Diocese

EAR Diyoseze ya Kigeme ikomeje gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kwamamaza Ubutumwa Bwiza no kwegera abakristu bayo, binyuze mu gushyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa. Muri urwo rwego, Diyoseze yatanze moto ebyiri (2) zigenewe gufasha ivugabutumwa rikorerwa mu Bucidikoni bwa Bugarama na Bunyambiriri, mu rwego rwo korohereza abapasiteri n’abandi bakozi b’itorero mu nshingano zabo za buri munsi.

Iki gikorwa cyakozwe ku wa 16/01/2026 hagamijwe gukemura imbogamizi z’ingendo abakozi b’itorero bahuraga na zo, cyane cyane mu bice bya kure bigoye kugerwamo. Hari aho abakristu batuye kure y’amaparuwasi, bigatuma gusurwa no gukurikirana imibereho yabo ya gikristu bigorana. Izi moto zizafasha abapasiteri n’abavugabutumwa kugera kuri abo bakristu ku gihe, bityo ivugabutumwa rigakorwa neza kandi rigera kuri bose.

Ubuyobozi bwa EAR Diyoseze ya Kigeme bwagaragaje ko gutanga izi moto ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo guteza imbere umurimo w’Imana no kongera imbaraga mu ivugabutumwa rikorwa mu bucidikoni. Bwongeye gushimangira ko ivugabutumwa ridashobora kugera ku ntego zaryo hatabayeho ibikoresho n’ubufasha bufatika bufasha abakozi b’Imana gusohoza inshingano zabo neza.

Abahawe izi moto bashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kigeme ku nkunga bahawe. Bavuze ko izi moto zizabafasha kunoza umurimo wabo wo gusura abakristu, kwigisha Ijambo ry’Imana, gutanga ubujyanama bwa gikristu, no gukurikirana ibikorwa by’itorero mu bice bashinzwe, ku buryo bwihuse kandi burambye.

Iki gikorwa kigaragaza neza umuhate wa EAR Diyoseze ya Kigeme mu gushyira mu bikorwa intego zayo zo guteza imbere ivugabutumwa, gukomeza ubusabane mu matorero no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuryango nyarwanda. Diyoseze ikomeje kwiyemeza gushyigikira umurimo w’Imana mu buryo bufatika, kugira ngo Ubutumwa Bwiza bukomeze kugera kuri bose.