Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo, kuri uyu 26/05/2026 habereye igikorwa cy’indashyikirwa mu Mushinga RW0812 EAR Kiraro, aho imiryango 15 yorojwe inka naho indi miryango 20 ihabwa amatungo magufu, mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kongera ubushobozi bw’ingo. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, EAR Diyoseze ya Kigeme, Compassion International, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kibirizi na Cyanika, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage benshi bari baje gushyigikira abagenerwabikorwa. Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yashimiye cyane ubufatanye buri hagati ya Compassion International, EAR Diyoseze ya Kigeme n’izindi nzego zitandukanye mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifite uruhare runini mu kurwanya ubukene, kuzamura imirire no guteza imbere ubukungu bw’ingo. ati:’Turashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri iki gikorwa cyiza. Inka n’andi matungo bahawe si impano gusa, ahubwo ni umusingi w’iterambere ry’ingo zabo. Turasaba abagenerwabikorwa kuzitaho neza, kuzifata nk’umutungo w’agaciro no gukoresha neza amahirwe bahawe kugira ngo bibafashe kwivana mu bukene no guteza imbere imiryango yabo.” Yakomeje asaba abagenerwabikorwa kubungabunga ayo matungo, kuyaha ibikenerwa mubworozi bukwiye no gukurikiza inama z’abashinzwe ubworozi kugira ngo atange umusaruro ushimishije. Muri iki gikorwa kandi, hari abaturage badafite abana mu mushinga bari muri Gahunda yo kwikura mu bukene “Gira wigire Nyamagabe” bahawe ihene zaturutse muri gahunda yo kwitura, igamije gusaranganya inyungu z’umushinga no kugeza amahirwe ku bandi baturage bo mu gace umushinga Umushinga Abahawe inka basinye amasezerano yo kuzitaho neza no kwitura inyana ya mbere izavuka, kugira ngo n’indi miryango ibashe kungukira muri iyi gahunda. Iyi gahunda yo kwitura ikomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu kubaka umuco wo gufashanya no gusangira amahirwe y’iterambere. Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse banashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubatekerezaho. Bamwe mu bahawe amatungo bavuga ko aya mahirwe azabafasha kubona amata yo kugaburira abana, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire ndetse no kongera ubushobozi bw’ingo zabo. Igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo, ubusabane n’icyizere cy’ejo hazaza heza ku miryango yahawe aya matungo. Abitabiriye bose bashimye Imana ku mugisha w’uyu munsi ndetse biyemeza gukomeza gukorana mu rugendo rw’iterambere rirambye ry’abaturage.