Kigeme Diocese

Kigeme Diocese

EAR Diyoseze Kigeme Yatangije ku mugaragaro Icyumweru cy’uburezi.

Rt. Rev. Musabyimana Assiel, Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme

Icyumweru cyahariwe kwita ku bikorwa by’uburezi muri EAR Diyoseze kigeme, cyatangijwe ku mugaragaro na nyiricyubahiro Mgr MUSABYIMANA Assiel, Umwepisikopi akaba n’umuvugizi wa EAR Diyoseze Kigeme, gitangirizwa ku Kigeme ku wa 5-13/2/2024.iki cyumweru cyakozwemo ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere ireme ry’uburezi mu bigo by’itorero rifatanyije na Leta kubwa amasezerano.

Abanyeshuri batandukanye bemeza ko iki gikorwa ari ingenzi kandi ko kizateza imbere ireme ry’uburezi mu bigo bigamo kandi impano z’abana  zigakoreshwa neza.                                    Munyemana Daniel Umunyeshuri ku rwunge rw’amashuri rwa Uwinkomo Ati”uyu mwaka ni ibyishimo kuri twe abanyeshuri ,icyumweru cyose kirashize turimo kwiga ariko kandi tunakora ibikorwa bitandukanye nko Gufasha bagenzi bacu batishoboye,Amarushanwa mu mikino itandukanye (Football, Volleyball, Handball…..)Twakoze amarushanwa yo kwandika n’ayo kuvuga imivugo, ubumenyi, ndetse n’imyitozo ngorora mubiri”.

Sindambiwe Phocas Umwarimu uhagarariye abandi Ati”Byaradushimishije cyane kubona kubona natwe tugiye kujya twizihiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’uburezi Muri EAR Diyoseze Kigeme, iki ni igikorwa kiza kandi kigiye kudufasha kurera niza kandi dutanga umusanzu wacu wo kurerera igihugu.kandi tuzateza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’Itorero ku buryo natwe tugiye kujya tugira abana bazajya batsinda neza bagahembwa ku rwego rw’igihugu.”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka yashimiye Diyoseze ku ntambwe nziza iteye igateza imbere uburezi mu Karere ka Nyamagabe kuko ari ishingiro ry’amajyambere n’iterambere ryose bishingira ku burezi, ubutumwa bw ibikorwa by’iterambera butangwa binyuze mu barezi ni ingirakamaro cyane kandi niyo soko y’iterambere rirambye.

Umushumba wa EAR Diyoseze Kigeme Musenyeri Musabyimana Assiel yatangaje kumugaragaro ko iki cyumeru kigomba kuba ngaruka mwaka.Ati” iki cyumweru kigiye kujya kizihizwa buri mwaka mu mashuri yose, tumaze igihe kirekire tugitekereza nk’indoto none bibaye impamo,ni rugendo rw’igihe kirekire, ariko uyu mwaka wa 2024 turashimira Imana ko gitangiye,kandi impano z’abana zigiye gukura binyuze mu mikino n’amarushanwa atandukanye [……….]”

Iki cyumweru kizihijwe bwa mbere muri Diyoseze ya Kigeme kizihizwa mu bigo byose by’itorero uko ari 48, nyuma yo kwizihizwa mu yandi Madiyoseze nka Shyogwe,Kibungo na Shyira i.iki cyumweru kije gukemura ibibazo byugarije ireme ry’uburezi muri iyi Diyoseze.

 

Umwepisikopi wa EAr Diyosze Kigeme ari kumwe na bagenzi be.
Abanyeshuri ba Gs Kigeme A
Korali y’abanyeshuri ya Gs Kigeme A

 

Habimfura Vincent, Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Nyaruguru
Nshimiyimana Christophe, Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Butare

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top