
Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Archbishop Dr Mbanda Laurent, yasabye Abapasitori n’Abepisikopi mu nzego z’ubuyobozi muri iri torero, kongera ubufatanye no guterana ishyaka rigamije umurimo mwiza, kandi ntibacibwe intege no kuba hari insengero z’iri torero zifunze kubera kutuzuza ibisabwa.
Umwiherero w’iminsi itatu uhuje Abepisikopi n’Abapasitoro bose b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda basaga 700. Uri kubera mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, muri GS Shyogwe kuva ku wa 14, kugeza ku wa 16 Mata 2025.
Musenyeri Dr Mbanda, yavuze ko uyu mwiherero wateguwe kugirango uhurize hamwe Abepisikopi bose n’Abapasitori bose bo mu mirimo mu Itorero Anglican ry’u Rwanda bahurizwe hamwe, bahane ibitekerezo kandi basabane muri ibi bihe insengero zifunze kandi bige no gukorera hamwe.
Ati ‘‘Dukeneye gukomeza guterana ishyaka ryo gufatanya no gukundana mu murimo mwiza, kandi tukareka gucibwa intege no kuba zimwe mu nsengero zacu zifunze, ahubwo aho kwiganyira tukamenye ko nubwo zifunze, hari ibyo tugomba gukora kugira ngo zifungurwe, kandi tukagumana umwete wo gukomeza kuba hafi abakirisitu.’’
Mbanda yakomeje avuga ko uyu mwiherero wabaye n’umwanya mwiza wo kumva kimwe ibibazo bigenda bivugwa muri EAR birimo n’ifungwa rya Musenyeri Mugisha Samuel, wayoboraga EAR, Diyosezi ya Shyira. Yakomeje asobanura ko Itorero rigomba kugendera ku mahame n’amategko Nshingiro (EAR Canons) kandi tukazijyanisha n’amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.
Pasitori Nkurunziza Robert, wo muri EAR, Diyosezi ya Gahini, yagaragaje ko inyungu yabonyemo ari ukongera kumva no kutinubira amabwiriza atangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, kuko ibikorwa byose ari ku neza y’Abanyarwanda.
Ati ‘‘Twasobanuriwe ko tugomba gukora neza, tukubahiriza amabwiriza y’igihugu cyacu, duhuza intego z’itorero n’iz’igihugu, kugira ngo umuturage wacu arusheho kubaho neza no gutera imbere.’’
Mugenziwe, Rev.Pst Nzungize David, wo muri EAR, Diyosezi ya Kigali, yavuze ko uyu mwiherero wari ngombwa ngo wumvishe abo bireba bose ko kuba hari abapasitori bashobora gutakaza inshingano z’ubuyobozi kubera kutagira bimwe batujuje, bidakwiye kuba umwanya wo kwivumbura ahubwo bumve ko ari ho igihugu kigeze.
Umwiherero nk’uyu ni inshuro ya munani ubaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukunze gutegurwa muri gahunda yo kuganira ku ngingo zikomeye ziba zireba Itorero. Uyu mwiheroro wagizwe uzajya uba buri mwaka hagamijwe kugirango Abayobozi bakomeze guhugurana.
