News

INAMA ISANZWE Y’INAMA YA DIYOSEZE KIGEME, 16-17 GASHYANTARE 2023

Inama isanzwe y’Inama ya Diyoseze yateraniye mu cyumba cy’inama cya EAR Diyoseze Kigeme  iyobowe n’Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme Nyiricyubahiro Musenyeri Musabyimana Assiel kuri uyu wa 16-17 Gashyantare 2023, ikaba yitabiriwe n’intumwa zihagarariye ibyiciro bitandukanye by’abagize Itorero.

Mu ijambo rifungura inama Umwepisikopi yasabye inama gushima Imana ko ikomeje gufasha Itorero mu guhangana n’ibibazo binyuranye byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi (COVID-19) kandi umurimo w’ivugabutumwa ukaba ukomeje kwaguka. Asaba kandi abakristo bose gusengera isi ku bw’amahoro n’umutekano cyane cyane ahari intambara, no gusengera Itorero ryugarijwe n’umwuka mubi wa Satani w’ubutinganyi aho hari n’amatorero agenda yemera guha inshingano no guhesha umugisha abatinganyi n’abihinduza ibitsina. Ashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 5:13-16 yasabye ko Itorero ryakomeza kuba umunyu n’umucyo w’isi aho rikorera hose.

Iyi nama yigaga ku bikorwa byakozwe na EAR Diyoseze Kigeme mu mwaka wa 2022 ndetse n’ibiteganijwe mu mwaka wa 2023 mu ivugabutumwa, uburezi, ubuvuzi, imibere myiza y’abaturage, no mu iterambere ry’Itorero, kwemeza raporo y’imari y’umwaka wa 2022 ndetse n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023.

N’ubwo abajyanama bashimye imikoreshereze y’ingengo y’imari ndetse n’ibyo Itorero riteganya gukora, Umwepisikopi yasobanuye ibindi bikeneye kongerwamo imbaraga: “Ariko hari ibyo tugomba kongeramo ubushobozi cyane cyane mu gufasha abatishoboye, tukabafasha kubona ubwisungane mu kwivuza kandi tugakomeza kubakira abantu batagira aho kuba, … gufasha abakobwa babyariye iwabo batagejeje ku myaka y’ubukure, n’abana bo mu muhanda mu kurengera ubusugire bw’umuryango”.

Dr Ntihumbya Jean Baptiste umwe mu bajyanama avuga ku bikorwa by’Itorero, yakomoje ku Ikusanyirizo ry’Amata (Milk Collection Center, MCC) ati: “Iri kusanyirizo rigomba kuba igikorwa kinjiza amafaranga kandi rigahabwa umurongo unoze w’imikorere”. Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Umutungo Bwana Nsabimana Jean Chrysostome yasobanuye ko hashyizweho ingamba nshya zo kongera umukamo w’amata.

Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme yasoje inama asengera abayitabiriye abifuriza kuzagira ibihe byiza by’igisibo no kuzagira Pasika nziza, kandi abasabira amahoro n’umugisha.

Umwepisikopi wa EAR Diyoseze Kigeme Musenyeri Musabyimana Assiel ayoboye Inama ya Diyoseze
Abajyanama b’Inama ya Diyoseze yateraniye ku Kigeme ku wa 16-17/02/2023